| Nederlandse ambassade |

Ambassador's message for the Rwandan community

The Ambassador of the Republic of Rwanda to the Kingdom of the Netherlands, Olivier J. P. NDUHUNGIREHE, reaches out with a special message to all the Rwandans living in the Netherlands.

Ijambo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier J.P. NDUHUNGIREHE, yageneye abanyarwanda bagize Umuryango Nyarwanda mu Buholandi (RCA-NL)

Ku wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020

"Banyarwandakazi, Banyarwanda mugize Umuryango Nyarwanda mu Buholandi, Mwiriweho?

Uyu munsi nifuje kubagezaho iyi ndamutso, mbifuriza amahoro n’ubuzima bwiza, cyane cyane muri ibi bihe bigoye turimo, aho duhanganye n’icyorezo cya COVID-19. Nk’uko mubizi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye icyizere ansabira kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi ku itariki ya 14 Kanama 2020, jye n’umuryango wanjye tugera muri iki gihugu ku itariki eshatu (3) Ugushyingo, hanyuma ku itariki ya 25 z’uko kwezi k’Ugushyingo nshyikiriza Nyiricyubahiro Umwami Willem Alexander impapuro zimpesha uburenganzira bwo guhagarira igihugu cyacu mu Buholandi.

Birumvikana ko kugeza ubu ntarabasha guhura namwe imbona nkubone ngo mbasuhuze kandi tuganire, kubera ingamba zafashwe muri iki gihugu zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19. Ariko ejo hashize, nahuye n’ababahagarariye bagize Komite y’Umuryango wanyu, tuganira ku bikorwa byinshi byiza mwagezeho muri iyi myaka ibiri ishize na mbere yaho, ndetse no ku mbogamizi mwahuye na zo, zijyane cyane cyane n’iki cyorezo kitwugarije.

Nyuma y’iyo nama, byari ngombwa ko namwe mbagenera ubutumwa, mbashimira ubwitange bwanyu bugaragazwa n’ibyo bikorwa, bijyanye no kubaka umuryango wanyu, kwegera abanyarwanda bose batuye muri iki gihugu, gufatanya na Ambasade mu gutegura no kwitabira iminsi mikuru y’igihugu, gushora imari mu Rwanda, guhererekanya ubumenyi, gutera inkunga abanyarwanda muri gahunda zinyuranye z’ubwisungane, kugira ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko, umuco na siporo, guharanira ubumwe mu muryango nyarwanda ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu Buholandi.

Ibyo ni ibikorwa by’indashyikirwa, kandi nkaba ntashidikanya ko no mu mezi n’imyaka biri imbere, tuzabyongerera ingufu, hagamijwe gukomeza kubaka no kwagura uyu muryango, ndetse no kugira uruhare rwisumbuye mu iterambere ry’igihugu. Nkaba mbijeje ubufatanye bwa Ambasade kugirango tuzagere kuri izo ntego. Mu gihe tugihanganye n’iki cyorezo, aho tudashobora guhura, ndifuza ko mu kwezi gutaha twazaganira ku buryo burambuye, hifashishijwe ikoranabuhanga, kugirango twungurane ibitekerezo kuri izo ngingo.

Mu gusoza, nagirango mbifurize Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2021, umwaka twizera ko uzarangwa n’ibikorwa, uburumbuke n’ubuzima buzira umuze.

Murakoze."

Whatsapp

  | Netherlands Embassy |

Call for Participation: Made in Rwanda sellers at Embassy Festival 2026

Made in Rwanda sellers are invited to apply for a booth at the Rwanda Pavilion at the Embassy Festival by filling in the online application form.
Read more →
  | Netherlands Embassy |

Ambassador Dushimimana Attends Conference of Non-Resident Ambassadors Accredited to Estonia

Ambassador attended the conference of non-resident ambassadors accredited to Estonia, held on 11 and 12 June 2026 at the Ministry of Foreign Affairs…
Read more →
  | Netherlands Embassy |

Oath of Rwandan nationality taken at the Embassy

The Embassy received the oath of Rwandan nationality from a Belgian national.
Read more →
  | Netherlands Embassy |

Africa Day Celebration in the Netherlands

Ambassador Dushimimana joined fellow African Ambassadors accredited in celebrating Africa Day, in the presence of Minister Sjoerd Sjoerdsma.
Read more →
  | Netherlands Embassy |

Night Vigil Honours Victims of the 1994 Genocide against the Tutsi

Night Vigil held in the Netherlands in remembrance of the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi.
Read more →
  | Netherlands Embassy |

Request for proposal

The Provision of Market Representation Services for Rwanda Tourism in Germany, Austria, Switzerland, the Netherlands and Belgium.
Read more →
-->